Kigali

Juno Kizigenza yahishuye ko indirimbo 'Urankunda' ari inkuru mpamo y'ubuzima yacanyemo na Ariel Wayz-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/03/2022 18:01
1


"Urankunda" ni indirimbo imaze iminsi itanu isohotse ikaba iri kuri konti ya instagram y'umuhanzi Juno Kizigenza. Iyi ndirimbo ikimara gusohoka yarakunzwe ku buryo kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 185, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 660.



Mu kiganiro Juno Kizigenza yagiranye na InyaRwanda.com, yasobanuye byinshi ku byerekeye iyi ndirimbo avuga ko ari inkuru mpamo y'ubuzima bwe ndetse n'ubuzima yacanyemo na Ariel Wayz n'ibyavuzwe. Yagarutse ku nkuru ziherutse kuvugwa ko ari mu rukundo n'inkumi iherutse kugaragara bari kumwe, avuga ko iyi nkumi batari mu rukundo ahubwo ko bari bari mu kazi bisanzwe. Ati': 'Indirimbo "Urankunda" ni inkuru mpamo nk'uko byanditse kuri video ni inkuru mpamo yanjye ariko ntabwo haburamo amakabyankuru nk'umuhanzi ariko ni ibya nyabyo.''

Juno Kizigenza yavuze ko indirimbo "Urankunda" ari inkuru mpamo

Ku bijyanye n'ababihuza n'urukundo rwe na Ariel Wayz, yagize ati: ''Yego ni byo birimo nk'uko nabikubwiye, ni inkuru mpamo mwese muzi ibyanjye na Ariel Wayz, ni ibyanjye nabyo rero''. Indirimbo "Urankunda" irimo umudiho ujyanye n'ibicurangisho byo hambere ndetse aho yakorewe n'uburyo yakozwemo, imyambaro igaragaramo, byose ubona ko ari indirimbo yitaweho cyane. Juno yabigarutseho, ati: ''Impamvu natekereje kuyikorera ahantu hameze kuriya irimo ibicurangisho bijyanye n'umuco kandi buriya amashusho ajyana n'ukuntu wabiteguye.''

Juno Kizigenza yavuze ko umwaka we ari bwo utangiye

Ku bijyanye n'umukobwa biherutse guhwihwiswa ko ari umukunzi wa Juno Kizigenza nyuma y'ifoto yagaragaye bari kumwe, uyu muhanzi yagize ati "Ayo makuru ntabwo ariyo ntabwo ari uriya ntabwo ari we, uriya twari turi mu kazi kamwe turifotoza bisanzwe birangira hahiye kuriya ariko ntabwo uriya ariwe mukunzi wanjye.''

Umukobwa ugaragara ari kumwe na Juno Kizigenza ku batamuzi ni umwe mu bahanga basiga ibirungo (Makeup Artist), Kundwa_Une akaba akoresha Mio_Beauty ndetse akaba ariwe uba wihishe inyuma y'ubwiza bw'abahanzi mu ndirimbo zitandukanye. Anabarizwa muri Kigali Protocal.

Muri iki kiganiro na INYARWANDA, Juno Kizigenza yahamije ko we ubu ari bwo atangiye umwaka we kuko igihe cyose yari amaze adasohora indirimbo yari ari muri studio ari gukora indirimbo, anateguza indirimbo igiye gusohoka tariki 1 Mata 2022.

Juno ubwo yari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Urankunda

Yakomeje agira ati: ''Uyu ni umwaka njyewe navuga ko ntangiye ubungubu muri uku kwa gatatu ni bwo njyewe nsohoye indirimbo ya mbere muri uyu mwaka. Ni umwaka nitezemo byinshi. Ni umwaka nzakoramo cyane. Ntabwo ari umwaka niteze ko uzamvuna kuko iki gihe cyose nari maze ntasohora indirimbo, nari ndi muri Studio. Bivuze ngo mfite package ihagije ndetse muri uku kwezi kwa kane nzasohora indirimbo yitwa Royal no mu minsi iri imbere nzaba mfite indirimbo n'abahanzi ba hano n'abo hanze.''

Juno Kizigenza yasoje asaba abantu kumushyigikira, ati: ''Abantu banjye ndabasaba ko mwakomeza kunshyigikira ndetse ndanabashimira ukuntu bari gusunika "Urankunda", nanabateguza indirimbo nshya yanjye "Royal", nanjye ndakomeza mbahe imiziki Imana ibahe umugisha.''

       KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA 'URANKUNDA' YA JUNO KIZIGENZA


Juno Kizigenza yateguje abakunzi be n'abakunzi b'umuziki nyarwanda indirimbo nshya tariki 01 Mata 2022

Umukobwa wavuzwe mu rukundo na Juno asanzwe azwiho gusiga ibyamamare ibirungo (Makeup Artist)








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime Hellow2 years ago
    Ok turabashimiye kunkunziza mutugezaho umunsi kumunsi ni Aime hano nyagatare turabakunda cyane.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND